NTA KIGANIRO MBWIRWARUHAME FDU-INKINGI IZAKORESHA.

Ubuyobozi Bukuru bwa FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda ko nta kiganiro mbwirwaruhame iteganya gukoresha tariki ya 27 Gashyantare 2011. Ikiganiro nk’icyo cyari giteganyijwe tariki ya 19 Gashyantare 2011 ariko kiza gusubikwa kubera ibibazo biri mu nzego z’ubuyobozi bukuru muri iyi minsi.
FDU-INKINGI yakiriye neza kandi irashimira Abanyarwanda bayobora imiryango idakora politiki biyemeje kuba Abahuza bagamije kuyifasha mu kugarura ubumwe mu buyobozi bwayo. Nk’uko babisabye rero, nta kiganiro mbwirwaruhame cyangwa inama y’inzego nkuru izakoreshwa kuva tariki ya 19 Gashyantare 2011 kugeza igihe inama iteganywa n’Abahuza izateranira.
Abanyarwanda basabwe kutita ku matangazo y’ubutumire yashyizwe ku mbuga za Internet n’abantu bigometse ku buyobozi cyangwa se bitwara gutyo, bagamije gukomeza gutera impagarara n’ urujijo; ndetse iyo myitwarire igayitse ikaba ishobora gusenya FDU-INKINGI.

Bikorewe i Lyon, tariki ya 22 Gashyantare 2011.
Mu izina ry’Ubuyobozi Bukuru

Eugène NDAHAYO
Visi-Prezida wa Mbere

 

Reba dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :