Itangazo ryo kubeshyuza

Ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko «ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’ UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC) » ririho umukono wa Bwana Nkiko NSENGIMANA mu izina rya FDU-INKINGI ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Mutarama 2011, ritakozwe mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI ko kandi n’ubuyobozi bw’iyo Komite na bwo ubwabwo ntaho buhuriye n’iryo tangazo.

 

Uwarisinye n’abamufashije kurikwirakwiza babikoze mu izina ryabo bwite,   banabikora mu nyungu zabo zitagize aho zihuriye n’iza FDU-INKINGI n’iz’Abanyarwanda muri rusange.

 

Si bwo bwa mbere abo bantu bashyira imbere inyungu zabo bwite bakarenga ku mabwiriza agenga imikorere ya Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI ntibanite no ku nama batahwemye kugirwa mu bihe binyuranye.

 

Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko ba Bwana Nkiko NSENGIMANA na Sixbert MUSANGAMFURA batagifite ububasha bwo kugira icyo bakora icyo ari cyo cyose mu izina ry’ubwo buyobozi no mu izina rya FDU-INKINGI.

 

 

Bikorewe i Lyon, ku wa 26 Mutarama 2011

 

Eugène NDAHAYO

Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

 

Télécharger le document en pdf

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :